Uko twakwinda kwicuza

Ndabasuhuje benedata Yesu ashimwe mugire ibihe byiza bene data ``` Kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma,ngasingira ibiri imbere.``` *Abafilipi 3:13* *UKO TWAKWIRINDA KUZICUZA* _________________ ``` Igihe Pawulo yari akiri muto ari Umufarisayo, yakoze ibintu yaje kwicuza nyuma yaho. ``` *Urugero,*``` Yatoteje bikabije abigishwa ba Kristo. Intiti mu bya Bibiliya yitwa Frederic W.Farrar yavuze ko iyo dutekereje ukuntu Pawulo yatoteje Abakristo bikabije,bituma twiyumvisha ukuntu byamuteraga agahinda,n’ukuntu abandi bagomba kuba baramunengaga.``` _*Ni iki cyafashije Pawulo kutagira ibindi yicuza mu buzima bwe?*_ ``` Yaranditse ati“nibagirwa ibiri inyuma ngahatanira gusingira ibiri imbere,nkomeza guhatana ngana ku ntego.”``` *Abafilipi 3:13-14.* ``` Mugire umunsi mwiza.```

Comments

Popular posts from this blog

Amagambo YESU yavugiye ku Musaraba

Umubwiriza 3 :6;7