Ibyahishyuwe17:9-14

“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n'ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho. 10Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito. 11Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka. 12 “Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk'abami kumara isaha imwe. 13Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n'ubutware bwabo. 14Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”

Comments

Popular posts from this blog

Amagambo YESU yavugiye ku Musaraba

Umubwiriza 3 :6;7