Abamalayika bafasha abari mwisi bazarwa agakiza

“Umwami afite abaramarayika be mu isi uno munsi, bakorera _abagaragu b’Imana, nubwo_ *batagaragara* . Rimwe na rimwe bivuganira n’abantu imbona-nkubone, bihinduye abantu.” — Amabaruwa n'Inyandiko z'Intoki, vol. 23 (1908), Inyandiko y'intoki ya 17, par. 18. “Abamarayika b’Imana bazatuba hafi, kandi rimwe na rimwe babe bari mu ishusho ya kimuntu, ariko twe tubabonamo abantu byonyine. Bano bamarayika baguhagaze iruhande inshuro nyinshi, ntiwabamenya.” — Amabaruwa n'Inyandiko z'Intoki, vol. 8 (1893), Ibaruwa ya 92, par. 10. “Imyambaro y’intumwa y’Imana ishobora kuba yandujwe n’urugendo kandi icitse, nyamara ashobora kuba ari marayika wihinduye ukundi. Mu buryo badatahurwa, abamarayika bavugana n’abantu, bavuga amagambo amereye ubugingo bwabo nk’amazi y’ubugingo.” — Ibimenyetso by'Ibihe, 9 Gicurasi 1900, par. 13 “Ingabo za Satani zambaye ishusho y’umuntu zizagira uruhare muri uru rugamba ruheruka kandi rukomeye kugira ngo zirwanye kubakwa k’ubwami bw’Imana. N’abamarayika bo mu ijuru bihinduye nk’abantu bazaza aho ibyo bikorerwa. Ayo matsinda abiri ahanganye azakomeza kubaho kugeza ku iherezo ry’umugabane wa nyuma w’amateka y’iyi si. Ibikoresho bya Satani biri muri buri mujyi. — UBUTUMWA BWATORANIJWE, Igitabo cya II, p. 430 (soft). “Incuro nyinshi abamarayika bagiye baganira n’abantu nk’uko umuntu aganira n’incuti ye, kandi babayobora ahantu hatekanye. Incuro nyinshi kandi, amagambo y’abamarayika atera ubutwari yavuguruye imitima igwaguza y’abantu b’indahemuka maze, ku bwo kuzamura ibitekerezo byabo akabirenza ibintu byo ku isi, atuma bitegerezanya kwizera amakanzu yera, amakamba, imikindo y’itsinzi, bizahabwa abaneshi igihe bazaba bakikije intebe yera y’ubwami.

Comments

Popular posts from this blog

Amagambo YESU yavugiye ku Musaraba

Umubwiriza 3 :6;7